Inyamaswa cyangwa Inyamanswa , Igikoko (ubuke Ibikoko), Igisimba (ubuke Ibisimba) (izina mu kilatini : Animalia)
U Rwanda rucumbikiye ubwoko bw’inyamaswa zonsa butandukanye 151, harimo cumi na bumwe bubangamiwe muri iki gihe kandi nta na bumwe buhakomoka. Muri bwo harimo amoko y’inkima (hagati ya 14 na 16), harimo igice cy’ingagi zo mu misozi zituye ku isi zikiriho (Gorilla gorilla berengei). Ayandi moko y’inkima agizwe n’inkima ifite mu maso hameze nk’ah’igihunyira (Cercopithecus hamlyni), inkima yo mu misozi (Cercopithecus hoesti) muri Nyungwe, Inguge (Pan troglodytes) muri Nyungwe no muri Gishwati, n’icyondi (Cercopithecus mitis kandti) cyabonetse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Inyamaswa cyangwa Inyamanswa , Igikoko (ubuke Ibikoko), Igisimba (ubuke Ibisimba) (izina mu kilatini : Animalia)